Mu gitabo Mafatihul jinan dusangamo ubusabe tubwirwa ko ari byiza kubusoma nyuma y’iswala ya Magh’rib; ubwo busabe ni ubu:
اللّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ مُوجِبَاتِ رَحْمَتِكَ
Mana Nyagasani! Mu by’ukuri ndagusaba ibyatuma ngerwaho n’impuhwe zawe
Allahuma innii as’aluka mujibati rah’matika
وَ عَزَائِمَ مَغْفِرَتِكَ
Ndagusaba n’ibiri ngombwa ngo ngerweho n’imbabazi zawe
Wa azaaima magh’firatika
وَ النَّجَاةَ مِنَ النَّارِ وَ مِنْ كُلِّ بَلِيَّةٍ
Ndagusaba ko wandokora umuriro na buri makuba yose
Wa najaata minannaar wa min kulli baliiyat
وَ الْفَوْزَ بِالْجَنَّةِ وَ الرِّضْوَانَ فِي دَارِ السَّلامِ
Umpe kuzagera mu ijuru, uzanampe ibyishimo byo mu murwa w’amahoro
Wal fawza biljannati wa ridwaana fiy daar salaami
وَ جِوَارَ نَبِيِّكَ مُحَمَّدٍ عَلَيْهِ وَ آلِهِ السَّلامُ
Mana ndagusaba ko wampa kuzaturana n’intumwa yawe Muhamad amahoro yawe amuhoreho we n’abiwe
Wa jiwaara nabiyyika Mahammadin alayhi wa aalihi salaam
اللّهُمَّ مَا بِنَا مِنْ نِعْمَةٍ فَمِنْكَ
Nyagasani Mana! Buri icyo dufite cyose mu nema ni wowe tugikesha
Allahumma maa binaa min ni’matika famin’ka
لا إِلَهَ إِلّا أَنْتَ، أَسْتَغْفِرُكَ وَ أَتُوبُ إِلَيْكَ
Nta yindi mana iriho itari wowe, ngusabye imbabazi kandi nkwicujijeho ndakugarukiye.
Laa illaha illaaa an’ta, astagh’firuka wa atuubu ilayka
_________
– Mafatihul jinan