Iyi dua, Malayika Jibril (alayhi salaam) yayigishije intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) mu gihe cy’intambara imwe yari ikomereye intumwa y’Imana ubwo yari aremerewe n’ikoti ry’intambara (rikozwe mu cyuma) kandi rikabangamira umubiri wayo maze Jibril (alayhi salaam) amuzanira iyi dua nk’uburinzi bwe na Ummat ye.

Iyo dua ni iyi:

سُبحاَنكَ یا لا اِلهَ اِلاّ اَنْتَ الْغَوْثَ, خَلِّصْنا مِنَ النّارِ یا رَبِّ

Ubutagatifu ni ubwawe yewe Mana  idafite indi mana ibangikanye na yo; turagutakambiye turagutakambiye ngo udushyire kure y’umuriro yewe mugenga wa byose;

1


اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا اللَّهُ يَا رَحْمَانُ يَا رَحِيمُ يَا كَرِيمُ يَا مُقِيمُ يَا عَظِيمُ يَا قَدِيمُ يَا عَلِيمُ يَا حَلِيمُ يَا حَكِيمُ

Mana Nyagasani mu by’ukuri ndagusaba ku bw’izina ryawe! Yewe Allah, yewe nyir’impuhwe, yewe nyir’imbabazi, yewe nyir’ubuntu, yewe nyir’ukubeshaho, yewe uhambaye, yewe uwahozeho, yewe nyir’ukumenya byose, yewe nyir’ibambe, yewe nyir’ubugenge!

2

  يَا سَيِّدَ السَّادَاتِ يَا مُجِيبَ الدَّعَوَاتِ يَا رَافِعَ الدَّرَجَاتِ يَا وَلِيَّ الْحَسَنَاتِ يَا غَافِرَ الْخَطِيئَاتِ يَا مُعْطِيَ الْمَسْأَلاتِ يَا قَابِلَ التَّوْبَاتِ يَا سَامِعَ الْأَصْوَاتِ يَا عَالِمَ الْخَفِيَّاتِ يَا دَافِعَ الْبَلِيَّاتِ

Yewe muyobozi w’abayobozi, yewe nyir’ugusubiza ubusabe, yewe nyir’ukuzamura mu ntera, yewe muyobozi w’ibyiza, yewe nyir’ukubabarira abakosa, yewe nyir’ugutanga ibyo asabwe, yewe nyir’ukwemera ukwicuza, yewe nyir’ukumva amajwi, yewe nyir’ukumenya ibyihishe, yewe nyir’ukurinda amakuba!

3


يَا خَيْرَ الْغَافِرِينَ يَا خَيْرَ الْفَاتِحِينَ يَا خَيْرَ النَّاصِرِينَ يَا خَيْرَ الْحَاكِمِينَ يَا خَيْرَ الرَّازِقِينَ يَا خَيْرَ الْوَارِثِينَ يَا خَيْرَ الْحَامِدِينَ يَا خَيْرَ الذَّاكِرِينَ يَا خَيْرَ الْمُنْزِلِينَ يَا خَيْرَ الْمُحْسِنِينَ

Yewe umwiza mu kubabarira kurusha abababarira, yewe umwiza mu gufungura kurusha abafungura, yewe umwiza mu kurokora kurusha abarokora, yewe umwiza mu guca imanza kurusha abacamanza, yewe umwiza mu gutanga ifunguro kurusha abatanga ifunguro, yewe umwiza mu kuzungura kurusha abazungura, yewe umwiza mu gusingizwa kurusha abasingizwa, yewe umwiza mu kwibukwa kurusha abibukwa, yewe umwiza mu kumanura kurusha abamanura, yewe umwiza mu kugira neza kurusha abagira neza!

4

  يَا مَنْ لَهُ الْعِزَّةُ وَ الْجَمَالُ يَا مَنْ لَهُ الْقُدْرَةُ وَ الْكَمَالُ يَا مَنْ لَهُ الْمُلْكُ وَ الْجَلالُ يَا مَنْ هُوَ الْكَبِيرُ الْمُتَعَالِ يَا مُنْشِئَ السَّحَابِ الثِّقَالِ يَا مَنْ هُوَ شَدِيدُ الْمِحَالِ يَا مَنْ هُوَ سَرِيعُ الْحِسَابِ يَا مَنْ هُوَ شَدِيدُ الْعِقَابِ يَا مَنْ عِنْدَهُ حُسْنُ الثَّوَابِ يَا مَنْ عِنْدَهُ أَمُّ الْكِتَابِ 

Yewe nyir’icyubahiro n’ubwiza, yewe nyir’imbaraga n’ubushobozi bwose, yewe nyir’ubutegetsi n’icyubahiro, yewe mukuru kandi uruta byose, yewe nyir’ukuzana igicu kiremereye, yewe nyir’ingufu zihambaye, yewe nyir’ukubara byihuse, yewe nyir’ibihano bihambaye, yewe nyir’ukugira ingororano nziza, yewe nyir’ukugira Ummul kitabu!

5


اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا حَنَّانُ يَا مَنَّانُ يَا دَيَّانُ يَا بُرْهَانُ يَا سُلْطَانُ يَا رِضْوَانُ يَا غُفْرَانُ يَا سُبْحَانُ يَا مُسْتَعَانُ يَا ذَا الْمَنِّ وَ الْبَيَانِ     

 Mana Nyagasani mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe! Yewe nyir’impuhwe, yewe nyir’imbabazi, yewe nyir’ugutanga ibihembo, yewe kimenyetso, yewe mwami, nyir’ugushimisha ibiremwa, yewe nyir’ukubabarira ibyaha, yewe nyir’ubutagtifu, yewe nyir’ugufasha, yewe nyir’imigisha na nyir’ubusobanuro!

6


يَا مَنْ تَوَاضَعَ كُلُّ شَيْ‏ءٍ لِعَظَمَتِهِ يَا مَنِ اسْتَسْلَمَ كُلُّ شَيْ‏ءٍ لِقُدْرَتِهِ يَا مَنْ ذَلَّ كُلُّ شَيْ‏ءٍ لِعِزَّتِهِ يَا مَنْ خَضَعَ كُلُّ شَيْ‏ءٍ لِهَيْبَتِهِ يَا مَنِ انْقَادَ كُلُّ شَيْ‏ءٍ مِنْ خَشْيَتِهِ يَا مَنْ تَشَقَّقَتِ الْجِبَالُ مِنْ مَخَافَتِهِ يَا مَنْ قَامَتِ السَّمَاوَاتُ بِأَمْرِهِ يَا مَنِ اسْتَقَرَّتِ الْأَرَضُونَ بِإِذْنِهِ يَا مَنْ يُسَبِّحُ الرَّعْدُ بِحَمْدِهِ يَا مَنْ لا يَعْتَدِي عَلَى أَهْلِ مَمْلَكَتِهِ

Yewe ucirirwa bugufi na buri cyose kubw’ubuhambare bwe, yewe nyir’ukumvirwa na buri cyose ku bw’ingufu ze, yewe buri cyose gita agaciro ku bw’icyubahiro cye, yewe buri cyose gicira bugufi ku bw’igitinyiro cye, yewe byose byubahirizwa ku bw’igitinyiro cye, yewe wowe imisozi isatagurika ku bwo gutinywa kwe, yewe wowe ibirere bihagaze ku bw’itegeko rye, yewe wowe isi zituje ku bw’ubushake bwe, yewe wowe utagatifuzwa n’inkuba kubw’ibisingizo bye, yewe wowe utari umunyamahugu ku biremwa bye!


يَا غَافِرَ الْخَطَايَا يَا كَاشِفَ الْبَلايَا يَا مُنْتَهَى الرَّجَايَا يَا مُجْزِلَ الْعَطَايَا يَا وَاهِبَ الْهَدَايَا يَا رَازِقَ الْبَرَايَا يَا قَاضِيَ الْمَنَايَا يَا سَامِعَ الشَّكَايَا يَا بَاعِثَ الْبَرَايَا يَا مُطْلِقَ الْأُسَارَى

Yewe ubabarira amakosa, yewe ukiza amakuba, yewe uwo ibyifuzo byanjye bigarukiraho, yewe utanga ibihambaye, yewe utanga impano, yewe utanga amafunguro ku biremwa, yewe ugira inzozi impamo, yewe uwumva agahinda k’abarengana, yewe uwatoranyijwe n’abantu, yewe umenya amabanga!

8


يَا ذَا الْحَمْدِ وَ الثَّنَاءِ يَا ذَا الْفَخْرِ وَ الْبَهَاءِ يَا ذَا الْمَجْدِ وَ السَّنَاءِ يَا ذَا الْعَهْدِ وَ الْوَفَاءِ يَا ذَا الْعَفْوِ وَ الرِّضَاءِ يَا ذَا الْمَنِّ وَ الْعَطَاءِ يَا ذَا الْفَصْلِ وَ الْقَضَاءِ يَا ذَا الْعِزِّ وَ الْبَقَاءِ يَا ذَا الْجُودِ وَ السَّخَاءِ يَا ذَا الْآلاءِ وَ النَّعْمَاءِ

Yewe nyir’ibisingizo n’ikuzo, yewe nyir’ishema n’ubwiza, yewe nyir’icyubahiro n’ubuhambare, yewe nyir’ugusezeranya no gusohoza, yewe nyir’imbabazi, yewe nyir’imbabazi no kunyurwa, yewe nyir’imigisha n’ineza, yewe nyir’ingabire na nyir’amategeko, yewe nyir’icyubahiro no kubeshaho, yewe nyir’ukugira neza n’impuhwe, yewe nyir’imigisha igaragara n’itagaragara!

9

  اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مَانِعُ يَا دَافِعُ يَا رَافِعُ يَا صَانِعُ يَا نَافِعُ يَا سَامِعُ يَا جَامِعُ يَا شَافِعُ يَا وَاسِعُ يَا مُوسِعُ 

Mana nyagasani mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe ubuza, yewe urinda, yewe uzamura mu ntera, yewe urema, yewe utanga inyungu, yewe uwumva, yewe ushyira hamwe, yewe uwakira ubuvugizi, yewe uwagura, yewe uwagutse!

10

 يَا صَانِعَ كُلِّ مَصْنُوعٍ يَا خَالِقَ كُلِّ مَخْلُوقٍ يَا رَازِقَ كُلِّ مَرْزُوقٍ يَا مَالِكَ كُلِّ مَمْلُوكٍ يَا كَاشِفَ كُلِّ مَكْرُوبٍ يَا فَارِجَ كُلِّ مَهْمُومٍ يَا رَاحِمَ كُلِّ مَرْحُومٍ يَا نَاصِرَ كُلِّ مَخْذُولٍ يَا سَاتِرَ كُلِّ مَعْيُوبٍ يَا مَلْجَأَ كُلِّ مَطْرُودٍ

Yewe uhanga ibyahanzwe byose, yewe muremyi wa buri kiremwa, yewe utanga amafunguro kuri buri ufunguza, yewe utunze buri gitunzwe cyose, yewe ukuraho buri bikomeye byose, yewe ukiza buri mubabaro n’agahinda, yewe ugirira impuhwe uzikeneye wese, yewe urokora buri ntere, yewe uhishira buri giteye isoni cyose, yewe ugarukirwa na buri gicibwa!

11 


يَا عُدَّتِي عِنْدَ شِدَّتِي يَا رَجَائِي عِنْدَ مُصِيبَتِي يَا مُونِسِي عِنْدَ وَحْشَتِي يَا صَاحِبِي عِنْدَ غُرْبَتِي يَا وَلِيِّي عِنْدَ نِعْمَتِي يَا غِيَاثِي عِنْدَ كُرْبَتِي يَا دَلِيلِي عِنْدَ حَيْرَتِي يَا غَنَائِي عِنْدَ افْتِقَارِي يَا مَلْجَئِي عِنْدَ ضْطِرَارِي يَا مُعِينِي عِنْدَ مَفْزَعِي

Yewe wowe nisunga mu gihe cy’ibibazo byanjye, yewe wowe ngarukira mu gihe ngwiririwe, yewe wowe umpumumuriza mu gihe cy’ubwoba bwanjye, yewe umpora hafi mu gihe cy’ubwigunge, yewe muhagaririzi wanjye mu byiza, yewe wowe mpamamagara mu bihe bikomeye, yewe wowe unyereka inzira mu gihe nabuze amahitamo, yewe bukire bwanjye mu gihe cy’ubukene, yewe wowe ngarukira nkomerewe, yewe wowe umfasha mu bihe biteye ubwoba!

12

 يَا عَلامَ الْغُيُوبِ يَا غَفَّارَ الذُّنُوبِ يَا سَتَّارَ الْعُيُوبِ يَا كَاشِفَ الْكُرُوبِ يَا مُقَلِّبَ الْقُلُوبِ يَا طَبِيبَ الْقُلُوبِ يَا مُنَوِّرَ الْقُلُوبِ يَا أَنِيسَ الْقُلُوبِ يَا مُفَرِّجَ الْهُمُومِ يَا مُنَفِّسَ الْغُمُومِ

Yewe uzi neza ibyihishe, yewe uhebuje mu kubabarira ibyaha, yewe uhebuje mu guhishira inenge, yewe ukuraho imvune n’ibikomeye, yewe uhindura imitima, yewe muganga w’imitima, yewe umurikira imitima, yewe ushimisha imitima, yewe ukuraho imibabaro, yewe ukuraho agahinda!

13

   اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا جَلِيلُ يَا جَمِيلُ يَا وَكِيلُ يَا كَفِيلُ يَا دَلِيلُ يَا قَبِيلُ يَا مُدِيلُ يَا مُنِيلُ يَا مُقِيلُ يَا مُحِيلُ

Mana Nyagasani mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe uhambaye, yewe umwiza, yewe ubeshaho, yewe mwishingizi, yewe gihamya, yewe uwakira, yewe muyobozi, yewe utanga amafunguro, yewe utanga imbaraga!

14

  يَا دَلِيلَ الْمُتَحَيِّرِينَ يَا غِيَاثَ الْمُسْتَغِيثِينَ يَا صَرِيخَ الْمُسْتَصْرِخِينَ يَا جَارَ الْمُسْتَجِيرِينَ يَا أَمَانَ الْخَائِفِينَ يَا عَوْنَ الْمُؤْمِنِينَ يَا رَاحِمَ الْمَسَاكِينِ يَا مَلْجَأَ الْعَاصِينَ يَا غَافِرَ الْمُذْنِبِينَ يَا مُجِيبَ دَعْوَةِ الْمُضْطَرِّينَ

Yewe gihamya y’ababuze amahitamo, yewe utakambirwa n’abatakamba, yewe uhamagarwa n’abahamagara, yewe bwihisho bw’ababukeneye, yewe mahoro ku banyabwoba, yewe mufasha ku bamwemera, yewe nyir’impuhwe ku bakene, yewe ugarukirwa n’abanyamakosa, yewe ubabarira abanyabyaha, yewe usubiza ubusabe bw’abanyabibazo!

15

   يَا ذَا الْجُودِ وَ الْإِحْسَانِ يَا ذَا الْفَضْلِ وَ الامْتِنَانِ يَا ذَا الْأَمْنِ وَ الْأَمَانِ يَا ذَا الْقُدْسِ وَ السُّبْحَانِ يَا ذَا الْحِكْمَةِ وَ الْبَيَانِ يَا ذَا الرَّحْمَةِ وَ الرِّضْوَانِ يَا ذَا الْحُجَّةِ وَ الْبُرْهَانِ يَا ذَا الْعَظَمَةِ وَ السُّلْطَانِ يَا ذَا الرَّأْفَةِ وَ الْمُسْتَعَانِ يَا ذَا الْعَفْوِ وَ الْغُفْرَانِ

Yewe nyir’impuhwe n’ineza, yewe nyir’ingabire n’imigisha, yewe nyir’ugutanga ituze n’amahoro, yewe nyir’ubutagatifu n’ibisingizo, yewe nyir’ubugenge n’ubumenyi, yewe nyir’impuhwe no kunyurwa, yewe nyir’ibimenyetso na gihamya, yewe nyir’ubuhambare n’ubutegetsi, yewe nyir’impuhwe n’ubufasha, yewe nyir’ukubabarira no kugira ibambe!

16

 يَا مَنْ هُوَ رَبُّ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ إِلَهُ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ خَالِقُ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ صَانِعُ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ قَبْلَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ بَعْدَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ فَوْقَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ عَالِمٌ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ قَادِرٌ عَلَى كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ هُوَ يَبْقَى وَ يَفْنَى كُلُّ شَيْ‏ءٍ

Yewe mugenga wa byose, yewe Mana ya buri cyose, yewe muremyi wa byose, yewe muhanzi wa byose, yewe uwabanjirije byose, yewe uzaherukira byose, yewe uri hejuru ya byose, yewe mumenyi wa byose, yewe ushobora byose, yewe byose bizashira ugasigara!

17 

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُؤْمِنُ يَا مُهَيْمِنُ يَا مُكَوِّنُ يَا مُلَقِّنُ يَا مُبَيِّنُ يَا مُهَوِّنُ يَا مُمَكِّنُ يَا مُزَيِّنُ يَا مُعْلِنُ يَا مُقَسِّمُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe uwizerwa, yewe murinzi, yewe muremyi, yewe mwigisha, yewe ugaragaza, yewe uworoshya, yewe utanga ingufu, yewe utaaka, yewe utangaza, yewe ugabagabanya!

18

 يَا مَنْ هُوَ فِي مُلْكِهِ مُقِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي سُلْطَانِهِ قَدِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي جَلالِهِ عَظِيمٌ يَا مَنْ هُوَ عَلَى عِبَادِهِ رَحِيمٌ يَا مَنْ هُوَ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ عَلِيمٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنْ عَصَاهُ حَلِيمٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنْ رَجَاهُ كَرِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي صُنْعِهِ حَكِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي حِكْمَتِهِ لَطِيفٌ يَا مَنْ هُوَ فِي لُطْفِهِ قَدِيمٌ

Yewe uganje mu bwami bwe, yewe uwahozeho mu butegetsi bwe, yewe ufite ubuhambare mu cyubahiro cye, yewe nyir’impuhwe ku bagaragu be, yewe mumenyi wa byose, yewe nyir’ubuntu ku bamukoshereje, yewe munyempuhwe ku bamwisunze, yewe nyir’ubugenge mu kurema kwe, yewe nyir’impuhwe mu bugenge bwe, yewe we ubugira neza bwe bwahozeho!

19

   يَا مَنْ لا يُرْجَى إِلا فَضْلُهُ يَا مَنْ لا يُسْأَلُ إِلا عَفْوُهُ يَا مَنْ لا يُنْظَرُ إِلا بِرُّهُ يَا مَنْ لا يُخَافُ إِلا عَدْلُهُ يَا مَنْ لا يَدُومُ إِلا مُلْكُهُ يَا مَنْ لا سُلْطَانَ إِلا سُلْطَانُهُ يَا مَنْ وَسِعَتْ كُلَّ شَيْ‏ءٍ رَحْمَتُهُ يَا مَنْ سَبَقَتْ رَحْمَتُهُ غَضَبَهُ يَا مَنْ أَحَاطَ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ عِلْمُهُ يَا مَنْ لَيْسَ أَحَدٌ مِثْلَهُ

Yewe utitezweho uretse ibyiza bye, yewe udasabwa uretse impuhwe ze, yewe utagaragara uretse ineza ye, yewe wowe udatinywa uretse ubutabera bwe, yewe wowe ufite ubutware buhoraho mu gihe ibindi byose bizavaho, yewe nyir’ubutegetsi buhoraho mu gihe ubundi bwose buzavaho, yewe wowe ufite imbabazi kuri byose, yewe wowe imbabazi ze ziruta uburakari bwe, yewe wowe ubumenyi bwe buzengurutse buri cyose, yewe udafite na kimwe asa na cyo.

20

 يَا فَارِجَ الْهَمِّ يَا كَاشِفَ الْغَمِّ يَا غَافِرَ الذَّنْبِ يَا قَابِلَ التَّوْبِ يَاخَالِقَ الْخَلْقِ يَا صَادِقَ الْوَعْدِ يَا مُوفِيَ الْعَهْدِ يَا عَالِمَ السِّرِّ يَا فَالِقَ الْحَبِّ يَا رَازِقَ الْأَنَامِ

Yewe uhumuriza abafite agahinda, yewe ukuraho umubabaro, yewe ubabarira ibyaha, yewe ukwakira kwicuza, yewe urema ibiremwa, yewe munyakuri ku isezerano, yewe usoza isezerano, yewe umenya ibyihishe, yewe umeza impeke, yewe utanga amafunguro ku biremwa!

21

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا عَلِيُّ يَا وَفِيُّ يَا غَنِيُّ يَا مَلِيُّ يَا حَفِيُّ يَا رَضِيُّ يَا زَكِيُّ يَا بَدِيُّ يَا قَوِيُّ يَا وَلِيُّ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe yewe uruta byose, nyir’ugusohoza isezerano, yewe ukungahaye, yewe uwihagije, yewe nyir’impuhwe, yewe unyurwa, yewe usukuye, yewe ugaragarira buri wese, yewe nyir’imbaraga, yewe muyobozi!

22

يَا مَنْ أَظْهَرَ الْجَمِيلَ يَا مَنْ سَتَرَ الْقَبِيحَ يَا مَنْ لَمْ يُؤَاخِذْ بِالْجَرِيرَةِ يَا مَنْ لَمْ يَهْتِكِ السِّتْرَ يَا عَظِيمَ الْعَفْوِ يَا حَسَنَ التَّجَاوُزِ يَا وَاسِعَ الْمَغْفِرَةِ يَا بَاسِطَ الْيَدَيْنِ بِالرَّحْمَةِ يَا صَاحِبَ كُلِّ نَجْوَى يَا مُنْتَهَى كُلِّ شَكْوَى

Yewe ugaragaza ibyiza, yewe uhisha ibibi n’ibiteye isoni, yewe utihutira guhana, yewe udahishura ibihishe bya buri umwe, yewe uhambaye mu gutanga imbabazi, yewe umwiza mu kubabarira, yewe uwuzuye imbabazi, yewe uhora urambuye amaboko y’impuhwe, yewe umenya amabanga yose, yewe uwo ibyifuzo byose bigarukiraho!

23

 يَا ذَا النِّعْمَةِ السَّابِغَةِ يَا ذَا الرَّحْمَةِ الْوَاسِعَةِ يَا ذَا الْمِنَّةِ السَّابِقَةِ يَا ذَا الْحِكْمَةِ الْبَالِغَةِ يَا ذَا الْقُدْرَةِ الْكَامِلَةِ يَا ذَا الْحُجَّةِ الْقَاطِعَةِ يَا ذَا الْكَرَامَةِ الظَّاهِرَةِ يَا ذَا الْعِزَّةِ الدَّائِمَةِ يَا ذَا الْقُوَّةِ الْمَتِينَةِ يَا ذَا الْعَظَمَةِ الْمَنِيعَةِ

Yewe nyir’inema zitagira urugero, yewe nyir’impuhwe nyinshi, yewe nyir’ineza nyinshi, yewe nyir’ubugenge bwinshi, yewe nyir’ubushobozi butagira urugero, yewe nyir’ibimenyetso bihamye, yewe nyir’ineza igaragara, yewe nyir’icyubahiro gihoraho, yewe nyir’ingufu zihambaye, yewe nyir’ubuhambare buhambaye!

24 

يَا بَدِيعَ السَّمَاوَاتِ يَا جَاعِلَ الظُّلُمَاتِ يَا رَاحِمَ الْعَبَرَاتِ يَا مُقِيلَ الْعَثَرَاتِ يَا سَاتِرَ الْعَوْرَاتِ يَا مُحْيِيَ الْأَمْوَاتِ يَا مُنْزِلَ الْآيَاتِ يَا مُضَعِّفَ الْحَسَنَاتِ يَا مَاحِيَ السَّيِّئَاتِ يَا شَدِيدَ النَّقِمَاتِ

Yewe uwatangije ibirere, yewe uwashyizeho imyijima, yewe munyempuhwe ku banyamarira, yewe uwakira kwicuza, yewe uhisha inenge, yewe uzura abapfuye, yewe umanura ibimenyetso, yewe uwongeza ibyiza, yewe uhanagura ibibi, yewe uhambaye mu kwihorera!

25 

  اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُصَوِّرُ يَا مُقَدِّرُ يَا مُدَبِّرُ يَا مُطَهِّرُ يَا مُنَوِّرُ يَا مُيَسِّرُ يَا مُبَشِّرُ يَا مُنْذِرُ يَا مُقَدِّمُ يَا مُؤَخِّرُ

Mana nyagasani mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe uhanga, yewe ushyiraho, yewe ugena, yewe uweza, yewe utanga urumuri, yewe uworoshya, yewe utanga inkuru nziza, yewe uburira, yewe uwabanje, yewe uheruka!

26

 يَا رَبَّ الْبَيْتِ الْحَرَامِ يَا رَبَّ الشَّهْرِ الْحَرَامِ يَا رَبَّ الْبَلَدِ الْحَرَامِ يَا رَبَّ الرُّكْنِ وَ الْمَقَامِ يَا رَبَّ الْمَشْعَرِ الْحَرَامِ يَا رَبَّ الْمَسْجِدِ الْحَرَامِ يَا رَبَّ الْحِلِّ وَ الْحَرَامِ يَا رَبَّ النُّورِ وَ الظَّلامِ يَا رَبَّ التَّحِيَّةِ وَ السَّلامِ يَا رَبَّ الْقُدْرَةِ فِي الْأَنَامِ

Yewe mugenga w’inzu ntagatifu, yewe mugenga w’ukwezi gutagatifu, yewe mugenga w’iguhugu gitagatifu, yewe mugenga wa Rukni na Maqam, yewe mugenga wa Mash’ar ntagatifu, yewe mugenga w’umusigiti mutagatifu, yewe mugenga w’ibiziruye n’ibiziririjwe, yewe mugenga w’urumuri n’umwijima, yewe mugenga w’ibisingizo n’amahoro, yewe mugenga w’umunyengufu mu biremwa!

27

    يَا أَحْكَمَ الْحَاكِمِينَ يَا أَعْدَلَ الْعَادِلِينَ يَا أَصْدَقَ الصَّادِقِينَ يَا أَطْهَرَ الطَّاهِرِينَ يَا أَحْسَنَ الْخَالِقِينَ يَا أَسْرَعَ الْحَاسِبِينَ يَا أَسْمَعَ السَّامِعِينَ يَا أَبْصَرَ النَّاظِرِينَ يَا أَشْفَعَ الشَّافِعِينَ يَا أَكْرَمَ الْأَكْرَمِينَ

Yewe mucamanza kurusha abacamanza, yewe mutabera kurusha abatabera, yewe munyakuri kurusha abanyakuri, yewe usukuye kurusha basukuye, yewe umwiza mu kurema, yewe uwihuse mu kubara, yewe wumva kurusha abumva, yewe ushishoza kurusha ababona, yewe ukiza kurusha abakiza, yewe munyempuhwe kurusha abanyempuhwe!

28

يَا عِمَادَ مَنْ لا عِمَادَ لَهُ يَا سَنَدَ مَنْ لا سَنَدَ لَهُ يَا ذُخْرَ مَنْ لا ذُخْرَ لَهُ يَا حِرْزَ مَنْ لا حِرْزَ لَهُ يَا غِيَاثَ مَنْ لا غِيَاثَ لَهُ يَا فَخْرَ مَنْ لا فَخْرَ لَهُ يَا عِزَّ مَنْ لا عِزَّ لَهُ يَا مُعِينَ مَنْ لا مُعِينَ لَهُ يَا أَنِيسَ مَنْ لا أَنِيسَ لَهُ يَا أَمَانَ مَنْ لا أَمَانَ لَهُ

Yewe nkingi y’udafite icyo yishingikirizaho, yewe murinzi w’udafite umurinda, yewe uzigamira udafite umuzigamira, yewe uwikingwaho n’udafite uwo yikingaho, yewe uhamagarwa n’udafite uwo ahamagara, yewe cyubahiro cy’udafite icyubahiro, yewe mufasha w’udafite umufasha, yewe nshuti y’udafite inshuti, yewe mahoro y’udafite amahoro!

29

  اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا عَاصِمُ يَا قَائِمُ يَا دَائِمُ يَا رَاحِمُ يَا سَالِمُ يَا حَاكِمُ يَا عَالِمُ يَا قَاسِمُ يَا قَابِضُ يَا بَاسِطُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe murinzi, yewe muhagararizi, yewe uhoraho, yewe munyempuhwe, yewe utanga ubuzima buzira umuze, yewe mucamanza, yewe mumenyi, yewe nyir’ukugena, yewe uwisubiza, yewe utanga!

30

يَا عَاصِمَ مَنِ اسْتَعْصَمَهُ يَا رَاحِمَ مَنِ اسْتَرْحَمَهُ يَا غَافِرَ مَنِ اسْتَغْفَرَهُ يَا نَاصِرَ مَنِ اسْتَنْصَرَهُ يَا حَافِظَ مَنِ اسْتَحْفَظَهُ يَا مُكْرِمَ مَنِ اسْتَكْرَمَهُ يَا مُرْشِدَ مَنِ اسْتَرْشَدَهُ يَا صَرِيخَ مَنِ اسْتَصْرَخَهُ يَا مُعِينَ مَنِ اسْتَعَانَهُ يَا مُغِيثَ مَنِ اسْتَغَاثَهُ

Yewe murinzi w’umusabye kumurinda, yewe munyempuhwe k’umusabye kugirirwa impuhwe, yewe ubabarira umusaba kubabarirwa, yewe urokora umusabye kumurokora, yewe urinda umusabye kumurinda, yewe munyempuhwe k’umusabye kumugirira impuhwe, yewe uyobora umusabye kuyoborwa, yewe uvuganira umusabye kumuvuganira, yewe ufasha umusabye gufashwa, yewe uhungirwaho n’umusabye ubuhungiro!

31

يَا عَزِيزا لا يُضَامُ يَا لَطِيفا لا يُرَامُ يَا قَيُّوما لا يَنَامُ يَا دَائِما لا يَفُوتُ يَا حَيّا لا يَمُوتُ يَا مَلِكا لا يَزُولُ يَا بَاقِيا لا يَفْنَى يَا عَالِما لا يَجْهَلُ يَا صَمَدا لا يُطْعَمُ يَا قَوِيّا لا يَضْعُفُ

Yewe munyacyubahiro uzira kusuzugurika, yewe munyempuhwe uzira ubunyantege nke, yewe uhora ari maso uzira gusinzira, yewe uhoraho uzira kuvaho, yewe uhorana ubuzima buzira urupfu, yewe mutware uzira kuvaho, yewe uhoraho uzira kurimbuka, yewe mumenyi uzira ubujiji, yewe uwihagije uzira kugaburirwa, yewe munyembaraga uzira ubunyantege nke!

32

  اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا أَحَدُ يَا وَاحِدُ يَا شَاهِدُ يَا مَاجِدُ يَا حَامِدُ يَا رَاشِدُ يَا بَاعِثُ يَا وَارِثُ يَا ضَارُّ يَا نَافِعُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe umwe rukumbi wihariye, yewe ubona byose, yewe munyacyubahiro, yewe ugaragirwa, yewe uyobora, yewe uzura, yewe uzungura, yewe uyobya, yewe utanga inyungu!

33 

يَا أَعْظَمَ مِنْ كُلِّ عَظِيمٍ يَا أَكْرَمَ مِنْ كُلِّ كَرِيمٍ يَا أَرْحَمَ مِنْ كُلِّ رَحِيمٍ يَا أَعْلَمَ مِنْ كُلِّ عَلِيمٍ يَا أَحْكَمَ مِنْ كُلِّ حَكِيمٍ يَا أَقْدَمَ مِنْ كُلِّ قَدِيمٍ يَا أَكْبَرَ مِنْ كُلِّ كَبِيرٍ يَا أَلْطَفَ مِنْ كُلِّ لَطِيفٍ يَا أَجَلَّ مِنْ كُلِّ جَلِيلٍ يَا أَعَزَّ مِنْ كُلِّ عَزِيزٍ

Yewe uhambaye kurusha ibihambaye byose, yewe mugiraneza kurusha abagiraneza bose, yewe nyir’ubuntu kurusha abanyabuntu bose, yewe mumenyi kurusha abamenyi bose, yewe mucanmanza kurusha abacamanza bose, yewe uwabanjirije ibyabanje byose, yewe uri hejuru kurusha ibiri hejuru byose, yewe munyempuhwe kurusha abanyempuhwe bose, yewe munyembaraga uhambaye kurusha abanyembaraga bose, yewe nyir’icyubahiro kurusha abanyacyubahiro!

34

 يَا كَرِيمَ الصَّفْحِ يَا عَظِيمَ الْمَنِّ يَا كَثِيرَ الْخَيْرِ يَا قَدِيمَ الْفَضْلِ يَا دَائِمَ اللُّطْفِ يَا لَطِيفَ الصُّنْعِ يَا مُنَفِّسَ الْكَرْبِ يَا كَاشِفَ الضُّرِّ يَا مَالِكَ الْمُلْكِ يَا قَاضِيَ الْحَقِّ

Yewe nyir’ubuntu buhambaye, yewe nyir’imigisha ihambaye, yewe nyir’ibyiza byinshi, yewe uwahoranye ibyiza, yewe uhorana impuhwe, yewe nyir’ukuremana impuhwe, yewe ukuraho umubabaro n’agahinda, yewe nyir’ugukuraho imiruho, yewe mwami w’abami, yewe mucamanza w’ukuri !

35

يَا مَنْ هُوَ فِي عَهْدِهِ وَفِيٌّ يَا مَنْ هُوَ فِي وَفَائِهِ قَوِيٌّ يَا مَنْ هُوَ فِي قُوَّتِهِ عَلِيٌّ يَا مَنْ هُوَ فِي عُلُوِّهِ قَرِيبٌ يَا مَنْ هُوَ فِي قُرْبِهِ لَطِيفٌ يَا مَنْ هُوَ فِي لُطْفِهِ شَرِيفٌ يَا مَنْ هُوَ فِي شَرَفِهِ عَزِيزٌ يَا مَنْ هُوَ فِي عِزِّهِ عَظِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي عَظَمَتِهِ مَجِيدٌ يَا مَنْ هُوَ فِي مَجْدِهِ حَمِيدٌ

Yewe uwo mu gusezeranya kwe harimo gusohoza, yewe munyembaraga mu gusohoza isezerano rye, yewe uwo mu mbaraga ze harimo ubuhambare, yewe uwo mu buhambare bwe harimo ukwegera, yewe uwo mu kwegera kwe harimo impuhwe, yewe uwo mu mpuhwe ze harimo icyubahiro, yewe uwo mu cyubahiro cye harimo ingufu, yewe uwo mu ngufu ze harimo ubuhambare, yewe uwo mu buhambare bwe harimo ubuhambare buhambaye, yewe uwo mu buhambare bwe buhambaye harimo ibisingizo!

36

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا كَافِي يَا شَافِي يَا وَافِي يَا مُعَافِي يَا هَادِي يَا دَاعِي يَا قَاضِي يَا رَاضِي يَا عَالِي يَا بَاقِي

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe uhagije, yewe ukiza, yewe usohoza isezerano, yewe ufasha, yewe uyobora, yewe uhamagara, yewe uca imanza, yewe ushima, yewe uri hejuru, yewe uhoraho!

37

  يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ خَاضِعٌ لَهُ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ خَاشِعٌ لَهُ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ كَائِنٌ لَهُ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ مَوْجُودٌ بِهِ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ مُنِيبٌ إِلَيْهِ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ خَائِفٌ مِنْهُ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ قَائِمٌ بِهِ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ صَائِرٌ إِلَيْهِ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ يُسَبِّحُ بِحَمْدِهِ يَا مَنْ كُلُّ شَيْ‏ءٍ هَالِكٌ إِلا وَجْهَهُ

Yewe uwo buri cyose gicira bugufi, yewe uwo buri cyose gitinya, yewe uwo buri cyose kiriho kubera we, yewe uwo buri cyose kiboneka kuri we, yewe uwo buri cyose kigaruka kuri we, yewe uwo buri cyose gitinya, yewe uwo buri cyose gihagaze kubera we, yewe uwo buri cyose kizagaruka kuri we, yewe uwo buri cyose gisingiza ibisingizo bye, yewe uwo buri cyose kizavaho agasigaraho!

38 

  يَا مَنْ لامَفَرَّ إِلا إِلَيْهِ يَا مَنْ لا مَفْزَعَ إِلا إِلَيْهِ يَا مَنْ لا مَقْصَدَ إِلا إِلَيْهِ يَا مَنْ لا مَنْجَى مِنْهُ إِلا إِلَيْهِ يَا مَنْ لا يُرْغَبُ إِلا إِلَيْهِ يَا مَنْ لا حَوْلَ وَ لا قُوَّةَ إِلا بِهِ يَا مَنْ لا يُسْتَعَانُ إِلا بِهِ يَا مَنْ لا يُتَوَكَّلُ إِلا عَلَيْهِ يَا مَنْ لا يُرْجَى إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُعْبَدُ إِلا هُوَ

Yewe uwo nta buhungiro uretse iwe, yewe uwo nta bwihisho uretse iwe, yewe uwo ntaho kugarukira uretse iwe, yewe uwo nta makiriro uretse iwe, yewe utagirirwa ibyishimo uretse we, yewe uwo nta ngufu n’ubushobozi uretse we, yewe uwo nta wundi witabazwa uretse we, yewe uwo ntawizerwa uretse we, yewe uwo  ntawitezweho ikizere uretse we, yewe uwo ntawugaragirwa uretse we!

39

  يَا خَيْرَ الْمَرْهُوبِينَ يَا خَيْرَ الْمَرْغُوبِينَ يَا خَيْرَ الْمَطْلُوبِينَ يَا خَيْرَ الْمَسْئُولِينَ يَا خَيْرَ الْمَقْصُودِينَ يَا خَيْرَ الْمَذْكُورِينَ يَا خَيْرَ الْمَشْكُورِينَ يَا خَيْرَ الْمَحْبُوبِينَ يَا خَيْرَ الْمَدْعُوِّينَ يَا خَيْرَ الْمُسْتَأْنِسِينَ

Yewe umwiza mu gutinywa, yewe umwiza mu kwishimirwa, yewe umwiza mu gushakwa, yewe umwiza mu gusabwa, yewe umwiza mu kwitegwaho ibyiza, yewe umwiza mu kwibukwa, yewe umwiza mu gushimirwa, yewe umwiza mu gukundwa, yewe umwiza mu guhamagarwa, yewe umwiza mu kugirwa inshuti nziza!

40 

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا غَافِرُ يَا سَاتِرُ يَا قَادِرُ يَا قَاهِرُ يَا فَاطِرُ يَا كَاسِرُ يَا جَابِرُ يَا ذَاكِرُ يَا نَاظِرُ يَا نَاصِرُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe ubabarira, yewe uhisha, yewe ugena, yewe ushoboye, yewe muremyi, yewe urimbura, yewe uhuza, yewe uwibutsa, yewe ubona, yewe urokora!

41

 يَا مَنْ خَلَقَ فَسَوَّى يَا مَنْ قَدَّرَ فَهَدَى يَا مَنْ يَكْشِفُ الْبَلْوَى يَا مَنْ يَسْمَعُ النَّجْوَى يَا مَنْ يُنْقِذُ الْغَرْقَى يَا مَنْ يُنْجِي الْهَلْكَى يَا مَنْ يَشْفِي الْمَرْضَى يَا مَنْ أَضْحَكَ وَ أَبْكَى يَا مَنْ أَمَاتَ وَ أَحْيَا يَا مَنْ خَلَقَ الزَّوْجَيْنِ الذَّكَرَ وَ الْأُنْثَى

Yewe uwaremye maze agatunganya, yewe uwagennye maze akanayobora, yewe ukuraho ibyago, yewe wumva umuhamagaro, yewe urohora abarohamye, yewe utabara uworamye, yewe uvura abarwayi, yewe uba impamvu yo guseka no kurira, yewe ukuramo roho ukanazura, yewe urema ibitsina byombi gabo na gore!

42 

  يَا مَنْ فِي الْبَرِّ وَ الْبَحْرِ سَبِيلُهُ يَا مَنْ فِي الْآفَاقِ آيَاتُهُ يَا مَنْ فِي الْآيَاتِ بُرْهَانُهُ يَا مَنْ فِي الْمَمَاتِ قُدْرَتُهُ يَا مَنْ فِي الْقُبُورِ عِبْرَتُهُ يَا مَنْ فِي الْقِيَامَةِ مُلْكُهُ يَا مَنْ فِي الْحِسَابِ هَيْبَتُهُ يَا مَنْ فِي الْمِيزَانِ قَضَاؤُهُ يَا مَنْ فِي الْجَنَّةِ ثَوَابُهُ يَا مَنْ فِي النَّارِ عِقَابُهُ

Yewe uwo ku butaka no mu nyanja hari inzira ze, yewe uwo mu birere harimo ibimenyetso bye, yewe uwo mu bimenyetso bye harimo gihamya ye, yewe uwo mu rupfu harimo imbaraga ze, yewe uwo mu marimba harimo isomo rye, yewe uwo mu munsi w’imperuka harimo ubwami bwe, yewe uwo mu ibarurura harimo igitinyiro cye, yewe uwo ku minzani harimo ubucamanza bwe, yewe uwo mu ijuru harimo ibihembo bye, yewe uwo mu muriro harimo ibihano bye!

43

   يَا مَنْ إِلَيْهِ يَهْرُبُ الْخَائِفُونَ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَفْزَعُ الْمُذْنِبُونَ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَقْصِدُ الْمُنِيبُونَ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَرْغَبُ الزَّاهِدُونَ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَلْجَأُ الْمُتَحَيِّرُونَ يَا مَنْ بِهِ يَسْتَأْنِسُ الْمُرِيدُونَ يَا مَنْ بِهِ يَفْتَخِرُ الْمُحِبُّونَ يَا مَنْ فِي عَفْوِهِ يَطْمَعُ الْخَاطِئُونَ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَسْكُنُ الْمُوقِنُونَ يَا مَنْ عَلَيْهِ يَتَوَكَّلُ الْمُتَوَكِّلُونَ

Yewe uhungirwaho n’abanyabwoba, yewe uwikingwaho n’abanyabyaha, yewe ugambirirwa n’abicuza, yewe uwiyumvwamo n’abicisha bugufi cyane, yewe ugarukirwa n’abashobewe, yewe uhora hafi y’abifuza, yewe ugirirwa ishema n’abakunzi be, yewe uhora witezweho imbabazi n’abanyamakosa, yewe uha ituze abanyakizere, yewe uwiringirwa n’abiringira!

44

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا حَبِيبُ يَا طَبِيبُ يَا قَرِيبُ يَا رَقِيبُ يَا حَسِيبُ يَا مَهِيبُ [مُهِيبُ‏] يَا مُثِيبُ يَا مُجِيبُ يَا خَبِيرُ يَا بَصِيرُ

Mana nyagasani ndagusaba ku bw’ukuri kw’izina ryawe, yewe mukunzi, yewe muvuzi, yewe uri hafi, yewe ucunga, yewe ubara, yewe utinyitse, yewe uhemba, yewe usubiza, yewe umenya byose, yewe ubona byose!

45 

 يَا أَقْرَبَ مِنْ كُلِّ قَرِيبٍ يَا أَحَبَّ مِنْ كُلِّ حَبِيبٍ يَا أَبْصَرَ مِنْ كُلِّ بَصِيرٍ يَا أَخْبَرَ مِنْ كُلِّ خَبِيرٍ يَا أَشْرَفَ مِنْ كُلِّ شَرِيفٍ يَا أَرْفَعَ مِنْ كُلِّ رَفِيعٍ يَا أَقْوَى مِنْ كُلِّ قَوِيٍّ يَا أَغْنَى مِنْ كُلِّ غَنِيٍّ يَا أَجْوَدَ مِنْ كُلِّ جَوَادٍ يَا أَرْأَفَ مِنْ كُلِّ رَءُوفٍ

Yewe uhora hafi kurusha abari hafi, yewe ukunda kurusha abakunzi, yewe usobanukiwe kurusha abasobanukiwe, yewe uzi byose kurusha abazi, yewe munyacyubahiro kurusha abanyacyubahiro, yewe uri hejuru kurusha abari hejuru, yewe munyengufu kurusha abanyengufu, yewe ukungahaye kurusha abakungu, yewe ugwa neza kurusha abagwaneza, yewe munyempuhwe kurusha abanyempuhwe bose!

46

  يَا غَالِبا غَيْرَ مَغْلُوبٍ يَا صَانِعا غَيْرَ مَصْنُوعٍ يَا خَالِقا غَيْرَ مَخْلُوقٍ يَا مَالِكا غَيْرَ مَمْلُوكٍ يَا قَاهِرا غَيْرَ مَقْهُورٍ يَا رَافِعا غَيْرَ مَرْفُوعٍ يَا حَافِظا غَيْرَ مَحْفُوظٍ يَا نَاصِرا غَيْرَ مَنْصُورٍ يَا شَاهِدا غَيْرَ غَائِبٍ يَا قَرِيبا غَيْرَ بَعِيدٍ

Yewe uhorana intsinzi bizira gusindwa, yewe ubeshaho bizira kubeshwaho, yewe muremyi uzira kuremwa, yewe mutunzi uzira gutungwa, yewe nyir’intsinzi uzira gutsindwa, yewe uwo hejuru bizira kuzamurwa, yewe urinda bizira kurindwa, yewe urokora bizira kurokorwa, yewe uhora ahari bizira kubura, yewe uhora hafi bizira kujya kure!

47

  يَا نُورَ النُّورِ يَا مُنَوِّرَ النُّورِ يَا خَالِقَ النُّورِ يَا مُدَبِّرَ النُّورِ يَا مُقَدِّرَ النُّورِ يَا نُورَ كُلِّ نُورٍ يَا نُورا قَبْلَ كُلِّ نُورٍ يَا نُورا بَعْدَ كُلِّ نُورٍ يَا نُورا فَوْقَ كُلِّ نُورٍ يَا نُورا لَيْسَ كَمِثْلِهِ نُورٌ

Yewe rumuri rw’urumuri, yewe rumuri rumurikira urumuri, yewe muremyi w’urumuri, yewe mugenga w’urumuri, yewe ugena urumuri, yewe rumuri rwa buri rumuri, yewe rumuri rubanziriza buri rumuri, yewe rumuri rusozereza buri rumuri, yewe rumuri ruri hejuru ya buri rumuri, yewe rumuri rudafite urundi rumuri bisa!

48 

 يَا مَنْ عَطَاؤُهُ شَرِيفٌ يَا مَنْ فِعْلُهُ لَطِيفٌ يَا مَنْ لُطْفُهُ مُقِيمٌ يَا مَنْ إِحْسَانُهُ قَدِيمٌ يَا مَنْ قَوْلُهُ حَقٌّ يَا مَنْ وَعْدُهُ صِدْقٌ يَا مَنْ عَفْوُهُ فَضْلٌ يَا مَنْ عَذَابُهُ عَدْلٌ يَا مَنْ ذِكْرُهُ حُلْوٌ يَا مَنْ فَضْلُهُ عَمِيمٌ

Yewe uwo impuhwe ze ari icyubahiro, yewe uwo ibikorwa bye ari impuhwe, yewe uwo impuhwe ze zihamye, yewe uwo ineza ye yahozeho, yewe uwo imvugo ye ari ukuri, yewe uwo isezerano rye ari impamo, yewe uwo imbabazi ze ari ibyiza, yewe uwo ibihano bye ari ubutabera, yewe uwo kumwibuka biryohera, yewe uwo ibyiza bye ari ibya bose!

49

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُسَهِّلُ يَا مُفَصِّلُ يَا مُبَدِّلُ يَا مُذَلِّلُ يَا مُنَزِّلُ يَا مُنَوِّلُ يَا مُفْضِلُ يَا مُجْزِلُ يَا مُمْهِلُ يَا مُجْمِلُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe nyir’ukoroshya, yewe nyir’ugutandukanya, yewe uhindura, yewe nyir’ugusuzuguza, yewe uweza, yewe uhesha icyubahiro, yewe utanga imigisha myinshi, yewe utanga igihe ntarengwa, yewe ugira neza!

50 

 يَا مَنْ يَرَى وَ لا يُرَى يَا مَنْ يَخْلُقُ وَ لا يُخْلَقُ يَا مَنْ يَهْدِي وَ لا يُهْدَى يَا مَنْ يُحْيِي وَ لا يُحْيَى يَا مَنْ يَسْأَلُ وَ لا يُسْأَلُ يَا مَنْ يُطْعِمُ وَ لا يُطْعَمُ يَا مَنْ يُجِيرُ وَ لا يُجَارُ عَلَيْهِ يَا مَنْ يَقْضِي وَ لا يُقْضَى عَلَيْهِ يَا مَنْ يَحْكُمُ وَ لا يُحْكَمُ عَلَيْهِ يَا مَنْ لَمْ يَلِدْ وَ لَمْ يُولَدْ وَ لَمْ يَكُنْ لَهُ كُفُوا أَحَدٌ

Yewe ubona uzira kubonwa, yewe urema uzira kuremwa, yewe uyobora uzira kuyoborwa, yewe ubeshaho uzira kubeshwaho, yewe ubaza uzira kubazwa, yewe ugaburira uzira kugaburirwa, yewe wikingwaho bizira kugira icyo yicyingaho, yewe mucamanza uzira gucirirwa urubanza, yewe ufata ibyemezo bizira gufatirwa ibyemezo, yewe utarabyaye utaranabyawe kandi ntacyo afite asa nacyo!